Barangajwe imbere n’abayobozi ba I.T.S KIGALI abanyeshuri biteguraga guhabwa impamya bumenyi ku rwego rw’ishuli bakoze umutambagiro.
Umuyobozi mukuru wa I.T.S KIGALI yatanze scholarships kubanyeshuri BABIRI(2) bazaba abambere mu KIZAMINI Cya LETA aho bazajya biga University bishurirwa na I.T.S KIGALI kandi yezeza ababyeyi ko azakomeza gutanga scholarships.
UMUYOBOZI MUKURU wa I.T.S KIGALI yabwiye abitabiriye uyu muhango ko iki ari igikorwa kizakomeza kubaho kandi ko izi mpamya bumenyi zizabafasha yaba igihe batarabona impamya bumenyi kurwego rw’IGIHUGU ndetse na nyuma yaho.
Nkumushyitsi mukuru HATEGEKIMANA Jean Pierre (Director of Hospitality and Recreation arts subject quality unit, WDA ) Yashishikarije ababyeyi bityabiriye uyu muhango gushyira abana babo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro nkuko gahunda ya leta ibiteganya, abagaragariza kandi ko IMYUGA ndetse n’UBUMENYI NGIRO ari kimwe mu bifasha abasoje ayo masomo kuba babasha kubyaza umusaruro ibyo bize kandi ko hari amahirwe menshi kuri buri umwe wize IMYUGA ndetse n’amashuri y’UBUMENYI NGIRO.